In partnership with:
Cart

Uburyo ushobora gutegura intebe kuri Noheli



Muri iyi minsi,abantu usanga bafite byinshi bagomba kwitaho,mu buzima bwabo bwaburi munsi,gusa iyo bigeze mu mpera z'umwaka ni byiza ko dufata umwanya wo kwishima/kwishimana n'inshuti ndetse n'umuryango.

Ni byiza ko ukorera umuryango wawe utuntu tutazabava mu ntekerezo kandi bikarushaho kubereka ko ubazirikana,niyo mpamvu uyu munsi nahisemo kubereka uburyo ushobora gukora imitako ijyanye na Noheli mu nzu yawe kandi ku mafaranga make ndetse bikazana impinduka kuri uyu munsi wa Noheli.

Aha rero ndashaka kubereka uburyo bworoshye wakoramo ibitambaro byo ku ntebe zo mururiro bikagufasha kugira Noheli nziza;



Ugomba kugura ibitambaro biri mu bwoko bwa Polyester, harimo ikinini cy'umutuku ndetse n'icyumweru,kugira ngo umenye uburebure bw'icyo ugura biragusaba kubanza gufata/kumenya ibipimo by'intebe zawe ndetse naho ushaka ko umwenda ugera.



Umaze gufata ibipimo byawe,ugomba kwibuka ko iyi myenda iba ifite ishusho nkiya ya ngofero ya Santa cg Pere Noel.

Ubwo haba hakurikiyeho gukata igitambaro bitewe n'ibipimo wafashe kuko uyu mwenda uba ugomba kwinjira mu ntebe,ugakata ibitambaro 2 bifite ibipimo bimwe.

Ikiba gikurikiye ni ukudoda,ugahuza ibi bitambaro bibiri kugira ngo havemo agafuka gakwirwa ku ntebe zawe.



Warangiza ugakata udutambaro tuba twasigaye munguni,kugirango tutaza kubyimba.



Warangiza ugatera ipasi,ariko idashyushye cyane…



Ikiba gikurikiyeho ni ukudoda hagati aha haciye umurongo w'umweru kugira ngo nuza kuyambika intebe itajya yimanura ngo igere hasi.



Iyo iki gice kirangiye ukurikizaho ka gatambaro k'umweru,ukagakata ku bipimo cy'ubugari bw'agafuka wakoze.



Igikurikiye ni ukudoda ugahuza aka gatambaro k'umweru nako umutuku.



Iyo ibyo ubisoje,ufata igitambaro cy'umweru ukagikaguramo udutambaro duto duto,tumeze nk'utu turi ku ifoto hasi.

Singombwa ko biba bireshya cg bikase uburyo budasanzwe,kuko biroroshye.



Nyuma ufata urudodo rurerure ukaruzirika hagati na hagati y'utu dutambaro ukoresheje imbaraga ndetse ugapfundika inshuro nyinshi kugeza igihe ubirebesha hejuru bikagira ishusho nk'iyi…



Agace gakurikiyeho ari nako kanyuma,ufata utu dutambaro watunganyije ukadushyira kuri ya ngofero warangije,ushobora gukoresha urudodo cg ugakoresha superglue.



Congratulations!! Ubu ibitambaro byawe biri tayari gukoreshwa ndetse no gukundwa n'umuryango ndetse n'inshuti…



Jumia ni urubuga ruhuza abaguzi n'abacuruzi mu Rwanda,iyo uguriye kuri jumia.rw uba uguriye umucuruzi runaka mu Rwanda,ukaba ushobora gusanga ibicuruzwa bitandukanye kuva kubikenerwa mungo kugeza kubikenerwa mu bucuruzi butandukanye:amatelephone,mudasobwa,imyenda….Jumia ikaba ifite uburyo bwo kwishyura butandukanye aho ushobora kwishyura aruko ibyo waguze bikogezeho cg se ugakoresha Tigo cash cg MTN mobile money.